CAN U 20 : Amavubi arerekeza I Lusaka kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’ijoro nibwo biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 iza guhaguruka i Kigali yerekeza i Lusaka muri Zambia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika y’abatarengeje iyo myaka izabera muri Niger mu 2019.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent yatangaje ko ikipe ye ifite icyizere cyose ko bashobora gusezerera ikipe y’igihugu ya Zambia mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U-20. Mashami Vincent yagize ati : “Ni byiza ko dushoje imyitozo neza nta mukinnyi ufite ikibazo, ngira ngo bose bameze neza hasigaye ko dufata abakinnyi 18 bagerageje kwitwara neza bazadufasha mu mukino wo kwishyura. Dufite icyizere cyose nka 99%.”

“Nta kintu dufite mu kabati, tugiye imbokoboko, birumvikana ko tugomba kujyana intwaro zacu zose tuzi ko zizadufasha kwitwara neza hariya. Ni misiyo ikomeye ariko tuzi ko tugiye muri operasiyo kandi tuzayivamo neza.”

“Nta yandi mahitamo dufite uretse gusatira. Ni ukugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose tubonye, birumvikana ko tutasatira ngo twibagirwe kugarira. Ntabwo bivuze ko tuzakoresha ba rutahizamu 10 kuko nta nubwo twapfa kubabona. Tuzakina n’amayeri menshi, intego ari ugushaka uko twakuramo ibitego twatsinzwe.”

Zambia U-20 izakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura uzabera i Lusaka kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi. AmavubiU-20 yatsinzwe umukino ubanza wabereye i Kigali ku bitego 2-0.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo