Gatera Alphonse yasezeye ku mirimo yo gutoza Sunrise kuko idahemba

Uwari umutoza wa Sunrise FC ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, yasezeye ku mirimo ye mbere gato yo guhura na Bugesera avuga ko atakomeza gutoza ikipe idahemba abakinnyi.

Gatera Alphonse yeguriye imbere y’abakinnyi ababwira ko atagikomeje kubatoza kuko ngo abona kubatoza badahembwa abandi bafite ibibazo bitandukanye bishobora kumubuza gukora akazi ke neza.

Ikipe ya Sunrise ngo yari imaze amezi 3 idahemba abakinnyi hakiyongeraho ko ngo bari bamaze gutsinda imikino 7 badahabwa agahimbazamusyi kayo.

Gatera Alphonse asezeye ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 8 n’amanota 27.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo