Messi na Bagenzi be bageza muri Afurika Y’Epfo gukina na Mamelodie Sundowns kuri uyu mugoroba

Lionel Messi na bagenzi be bakinira FC Barcelona bageze I Johannesburg muri Afurika Y’Epfo aho bitabiriye umukino ugomba kubahuza na Mamelodie Sundowns mu gikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Nelson Mandela.

Ikipe igizwe n’abakinnyi bose babanzamo mu ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona cya Espagne uyu mwaka, yageze i Johannesburg kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya mu gitondo, aho biteganyijwe ko umukino uza kuba kuri uyu mugoroba mu mukino w’irushanwa ryiswe ‘The Nelson Mandela Centenary Cup’.

Iyi kipe yatoranyijwe guhura na Messi na bagenzi be kubera ko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Biteganyijwe kandi ko umukino ubera muri FNB Stadium yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010, cyegukanywe na Espagne yarimo abakinnyi ba FC Barcelona nka Gerard Piqué ugiye kongera kuyikiniraho na Andrés Iniesta wasigaye kubera impamvu ze bwite.

Si ubwa mbere iyi kipe itumiwe, yanakiniye muri Afurika y’Epfo mu 2007 na Mamelodi Sundowns iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo