CAFCC : Rayon Sports inganyije na Young African ku munsi wa kabiri mu matsinda

Mu mukino w’umunsi wa 2 mu matsinda ya CAF confederation cup, mu itsinda D ikipe ya Rayon Sorts inganyije na Young African 0-0.

Uyu mukino waberaga kuri Stade ya UWanja wa Taifa i Dar Es Salaam muri rusange waranzwe no gukinira hagati mu kibuga cyane ku makipe yombi. Ikipe ya Rayon Sports yagiye ibona uburyo butandukanye ntiyashobye kububyaza umusaruro cyane cyane nko ku mupira Hussein Tchabalala yazamukanye ku munota wa 75 agatera mu izamu rya Young African umunyezamu akaruka umupira ariko Crist Mbondi wahise uwushyira ku kirenge ntabashe kuwuboneza mu rushundura.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Gor Mahia yakinnye na USM Alger umukino nawo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Bivuze ko USM alger ariyo iyoboye itsinda ikaba ifite amanota 4, Gor MAhia na Rayon Sports zikaba zifite amanota 2 naho Young AFrican yo ikaba ifite inota 1.

Mu yandi matsinda dore uko imikino yagenze :

Group A
AS Vita Club 3 - 1 ASEC Mimosas
Aduana Stars 3 - 3 Raja Casablanca

Group B
HCB Songo 0 - 2 RSB Berkane

Group C
CARA 3 - 0 Enyimba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo