Barcelona yatsinze Mamelodi 3-1 mu mukino wo kwizihiza isabukuru ya Mandela

Mu mukino w’igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Nelson Mandela, Barcelona yaraye itsinze Mamelodi Sundowns ibitego 3-1 i Johannesburg.

Byari ibyishimo imbere y’abanyafurika y’Epfo bari baje kwirebera bimwe mu byamamare bya ruhago ku Isi, birimo Lionel Messi, Saurez n’abandi bagize ikipe ya FC Barcelona, ubwo yakinaga n’ikipe yabo ya Mamelodi Sundowns yabaye iya mbere muri Afurika y’epfo.

Ubwo umukino watangiraga ku munota wa gatatu gusa Ousmane Dembele yatsinze igitego cya mbere cya Barcelona.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y’igice cya mbere, Barcelona ifite ibitego 2-0, nyuma y’icya kabiri cyashyizwemo na Luis Suarez ku munota wa 12 gusa.

Sundowns yaje kwipfa agasoni ibona kimwe ku munota wa 75 w’umukino gitsinzwe na Sibusiso Vilakazi, nyuma y’icya gatatu, Barcelona yari yashyizemo ku munota wa 65’ biturutse ku guhererekanya neza hagati ya messi na Andre Gomes ari na we wanagitsinze.

Nyuma y’umukino warangiye ari 3-1, Barcelona yahawe igikombe gikoze mu ishusho ya Nelson Mandela nk’ikipe yatsinze.

Si ubwa mbere iyi kipe itumiwe, kuko yanakiniye muri Afurika y’Epfo mu 2007 na Mamelodi Sundowns iyitsinda ibitego 2-1 nabwo mu mukino wa gicuti.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo