Rwamagana : Bavuga ko kwangirika kw’isoko byabateje igihombo

Abacuririza mu isoko rya Rwamagana bakomeje gutaka ibihombo baterwa ngo no kuba ibice byinshi by’iri soko biva, bigatuma mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byabo byangirika.

Kugera mu isoko rya Rwamagana ryubatse mu Murenge wa Kigabiro imvura itaguye ntibyoroshye kubonesha amaso ko mu gihe cy’imvura abacururiza muri iri soko bahura n’akaga gakomeye, ariko amahema yashwanyaguritse, imireko n’amabati bigaragara ko bishaje bishobora kumvikanisha ishingiro ryo gutakamba kw’aba bacururiza mu isoko rya Rwamagana.

N’ubwo ari inshuro bavuga ko zitabarika basaba akarere ka Rwamagana ko kakora ibishoboka byose ngo gasane iryo soko, abaricururizamo bongeye gutakambira ubuyobozi bw’akarere ngo bubasanire isoko bareke gukomeza guhomba dore ko bavuga ko ibyo basabwa birimo imisoro babitanga batabanje kureba hirya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko ikibazo cy’isoko riva bukizi kandi ko imirimo yo kurisana iri hafi gutangira, Mudaheranwa Regis umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nibyo agaragaza ariko nta gihe nyakuri atanga ibyo byaba bikozwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo