Kuboneza urubyaro biracyatera bamwe impungenge

Impungenge ku ngaruka imiti yo kuboneza urubyaro ishobora gutera zitera bamwe kutitabira gahunda yo kuboneza urubyaro uko bikwiye.

Nyirantezimana Clementine ni umwe mu bategarugori utuye mu kagali ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, afite abana bane avuga ko yagerageje uburyo bwo kuboneza urubyaro burenze bumwe agakomeza guhura n’ingaruka atakwihanganira.

Kimwe na bagenzi be hari abafite ibibazo bavuga ko bifitanye isano n’imiti yo kuboneza urubyaro aho bamwe ngo bayifashisha ariko bikarangira basamye.

Dr.Gashumba Diane Ministire w’ubuzima avuga ko imiti yo kuboneza urubyaro ifite ingaruka nke kuruta ibyo icyemura mu gihugu nk’u Rwanda gifite abaturage benshi ugereranije n’ubuso gifite. Ikindi kandi ngo imiti yo kuboneza urubyaro irizewe.

Minisitiri Dr.Gashumba avuga ko mu Rwanda hari uburyo bwo kuboneza urubyaro bugera kuri 5 ku buryo buri wese yahitamo ubuhuje n’umubiri we.

Ni mu gihe mu cyumweru cyahariwe gahunda y’umubyeyi n’umwana, leta y’ u Rwanda ikangurira abaturage kubyara abo bashoboye kurera n’igihugu muri rusange.

Gusa bamwe bakomeje kugaragaza ko iyi gahunda bayumva ariko bagaterwa impungenge n’ingaruka yabagiraho.

Ikindi kandi ngo usanga bamwe mu bagabo bayiharira abagore bikagorana kuba yashyirwa mu bikorwa 100%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo