Huye : Kuba hari bamwe mu bayobozi n’abaturage badatanga amakuru bituma ibiyobyabwenge bidacika

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko kuba hari bamwe mu baturage n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze badatanga amakuru yaho ibiyobyabwenge bituruka ari imwe mu mpamvu ikomeye ituma ibi biyobyabwenge bidacika.

Inzoga zidafite ubuziranenge ni zimwe mu nzoga usanga zangiza ubuzima bwa bamwe ariko ugasanga leta ifata ingamba zirimo kuzimena.

Mu Murenge wa Tumba ni hamwe mu hagaragara izi inzoga cyane, kuva mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu mpera z’ukwa kane hari izafashwe ziramenwa. .

Ukurikije uburyo zimenwa ndetse n’urumogi rugatwikwa wakumva ko ibi biyobyabwenge bigomba kuba byarashize ariko ahenshi mu tubari n’ahandi uhasanga ibyo biyobyabwenge.

Bamwe mu batuye mu Matyazo mu Murenge wa Ngoma bavuga ko impamvu bidacika ari uko hakiri bamwe mu baturage na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badatanga amakuru.

Nubwo hari bamwe badatanga amakuru inzego za reta zikomeza kubashishikariza kuyatanga kuko hari aho byagaragaye ko ibiyobyabwenge uretse kwangiza ubuzima, ari bimwe mu ntandaro y’ubujura n’ubugizi bwa nabi buri kagaragara muri iki gihe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo