Harifuzwa ko amategeko y’u Rwanda yahuzwa n’ayo mu Karere

Abahagarariye inzego z’ubutabera mu Rwanda baravuga ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo amategeko yo mu Rwanda ahuzwe n’akoreshwa mu bihugu byo mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba, kuko hari ibihugu bikoresha amategeko yabyo bikabangamira inyungu z’u Rwanda.

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda ruvuga ko igikwiye kwibandwaho ari imyigishirize y’amategeko, uburyo bwo guca imanza ndetse n’ubwo kuziburanisha kugira ngo ibihugu bigire ubutabera n’uburenganzira bungana.kandi abacamanza b’abanyarwanda babashe kwibona ku isoko mpuzamahanga.

Prezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege agagaragaza ko kugerageza guhuza amategeko mu bihugu bya Africa y’iburasirazuba byafasha cyane mu gukemura ibibazo bishingiye ku kubura amahirwe y’akazi ku banyamategeko b’u Rwanda ndetse ndetse no kuvutswa ubutabera kw’abaturage mu rusange.

Yagize ati :’’Twebwe twemere abavoka kuza gukorera mu Rwanda ariko ibindi bihugu ntibibemera,rero komite y’abanyamategeko mu bihugu by’umuryango w’Africa y’iburasirazuba bagombye kwicara bakabiganiraho kugira amategeko ahuzwe kugira yaba abaturage n’abacamanza bagire amategeko amwe’’ .

Nubwo aterura ngo agaragaze ingaruka ziterwa no guhabana kw’ingingo z’amategeko muri aka karere, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko(ILPD), Dr Kayihura Muganga Didace avuga ko imyumvire ahanini iri hagati y’abanyamategeko muri ibi bihugu by’africa y’iburasirazuba ariyo ituma badahuza mu by’amategeko,ngo hari igikwiye gukorwa ngo bikemuke.

Agira ati :’’Ni imyumvire,uyu munsi mu kigo cya ILPD higa abanyeshuri bo bihugu bitandukanye birimo Uganda,Kenya n’ahandi nka Kameruni ............hari ibintu bituma batemererwa gukora bisanzuye mu bindi bihugu kubera amahame yabyo,twifuza ko niyo amahame y’amategeko y’ibi bihugu atahura nibura bakoroherezwa’’.

Stella Arach-Amoko umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Uganda avuga ko guhuza amategeko muri bihugu byo mu kerere ka Africa y’iburasirazuba ari ingenzi cyane ko ababituye basangiye ibibazo.

Ati :’’Turi abantu bamwe,duhuje ibibazo, ibibazo mu rwego rw’amategeko mu mu burasirazuba bw’afrika ntabwo bitandukanye,niyo mpamvu tugomba kubanza kureba abacamanza bacu niba barahuguwe ku rwego rumwe,maze tugaha umurongo uhamye ubucamanza,bityo tugateza imbere ubufatanye bw’aka karere’’.

Si ubwambere ikibazo cyo kudahuza amategeko kivuzwe kuko no mu ntangiriro zuyu mwaka ,Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bemeza ko hari ibihugu by’uyu muryango bigikoresha amategeko yabyo bikabangamira ubuhahirane.

Icyo bahurizagaho n’uko bikwiye ko aya mategeko yahuzwa bityo bikagenda neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo