Abimukira 46 b’abanya Ethiopia bamaze gusiga ubuzima mu nyanja mu ntangiro z’uku kwezi

Leta ya Ethiopia yatangaje ko abimukira bo muri iki gihugu bagera kuri 46 ari bo bamaze kuburira ubuzima mu nyanja y’Abahinde kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

Tariki 6 Kamena, ubwato bwari butwaye abanyetiyopia bagera ku 100, bwahagurutse ku cyambu cya Bosaso muri Somalia hari icyizere cyo kugera muri Yemen. Ubwato bwaje kurohama bugeze mu nyanja y’Abahinde mbere yuko bugera muri Yemen, abagera kuri 46 bahasiga ubuzima.

Abagera kuri 15 bo ngo baburiwe irengero, mu gihe abandi 39 barokotse ari abatabawe n’abaturage ba Yemen, ni mu gihe amakuru avuga ko ubwato bwarohamye bwari butwaye abarengeje ubushobozi bwabwo.

Nyuma y’iri sanganya biravugwa ko abagize uruhare muri iyi mpanuka, bagatuma ubwato butwara abarengeje ubushobozi bwabwo bazagezwa imbere y’ubutabera.

Hakomeje kumvikana umubare munini w’abimukira baburira ubuzima mu nyanja bagerageza kwambuka bajya gushaka ubuzima mu bihugu byateye imbere, abenshi banyuze muri Somalia, Djibouti, mu nyanja itukura no muy’abahinde.

Abimukira berekeza muri Yemen bakorerwa ibiteye agahinda birimo, iyica rubozo, gufatwa ku ngufu ndetse n’imirimo ivunanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo