Abagera kuri 15 nibo bamaze kwiyandikisha nk’abaziyamamariza kuyobora Zimbabwe

Abagera kuri 15 barimo na Perezida Mnangagwa nibo bamaze kwiyandikisha nk’abakandida bazahatanira umwanya Perezida wa Zimbabwe, ubwo hazaba haba amatora kuva tariki 30 Nyakanga.

Bamwe mu bashyirwa mu majwi bashobora guhangara Perezida Mnangagwa wari usanzweho mu nzibacyuho, barimo Nelson Chamisa w’imyaka 40 akaba akuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, MDC Alliance, uwahoze ari Visi Perezida akaba n’ukuriye ishyaka NPP, Joice Mujuru , umuyobozi wa MDC-T Thokozani Khupe ndetse na Nkosana Moyo wari Minisitiri ku bwa Robrt Mugabe.

Abandi bahabwa baziyamamaza barimo umoyobozi w’ishyaka NCA akaba n’inzobere mu by’amategeko, Lovemore Madhuku, Brian Taurai Mteki nawe yujuje ibyangombwa ndetse anemerwa nk’umukandida wigenga, mu gihe hari bagenzi be bigenga batabashije gutambuka.

Ni ubwa mbere muri iki gihugu hakiriwe abakandida benshi, gusa nanone ugereranije n’umubare ugera ku mashyaka 100 yari yiyandishije ariko kubera kutuzuza ibyangombwa, ntawavuga ko 15 ari benshi.

Ibyangombwa bya Mnangagwa byujujwe n’ushinzwe kuzuza ibijyanye n’amatora bye ndetse Minisitiri w’Ubutabera Ziyambi Ziyambi wahise atangaza ko ishyaka ryari riri ku butegetsi n’ubundi ryagombaga kuba ryemerewe kuba mu matora.

Mnangagwa yabaye umukandida wa mbere w’umuperezida uri ku butegetsi mu ishyaka riri ku butegetsi nyuma y’iyegura rya Perezida Robert Mugabe mu Ugushyingo umwaka ushize igisirikare kibigizemo uruhare, nyuma yo kuvaho ayoboye imyaka 37.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo