Leta y’u Rwanda itangaza ko umubano wayo na Uganda utaragaruka neza

Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo hari byinshi yakoze ngo igarure mu murongo umubano warwo n’ubutegetsi bwa Kampala, ngo umubano nturagaruka neza.

Ibi ibitangaje mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza, ndetse kimwe kigasaba abaturage bacyo kwirinda ingendo za hato na hato mu kindi gihugu.

Nubwo hari ibitandukanye byakozwe n’impande zombi hagati y’u Rwanda na Uganda ngo zinagure umubano w’ibihugu byombi, bisa nk’ibitaratanze umusaruro.

Amb.Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko hakirimo igitotsi.

Nta wuzi ikizakorwa ngo uyu mubano w’ibihugu byigeze kuba inshuti magara ugaruke, nyuma y’ibyakozwe birimo ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, cyane ko hari ababifata nk’ibyabaye amasigarakicaro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, aho bagiranayeibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yavuze ko uruzinduko rwa Kutesa rwanagarutse ku ifunga n’ishimuta rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.

Nyuma yaho, muri Werurwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na we yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe I Kampala, bivugwa ko nabwo yari agamije kongera gushaka amahoro na Leta ya Yoweli Kaguta Museveni.

Nyuma y’igihe gito ariko ikibazo cy’uko abakozi b’Abagande bakorera ku nkenke yo kwirukanwa cyongeye kugaruka mu matwi ya bamwe nyuma y’aho hari abanyamakuru ba The new times b’Abangande birukaniwe ku kazi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda General Major Frank Mugambage yabwiye itangazamakuru ko inkubiri yo kwirukana abanyamakuru idafitanye isano n’igitotsi cy’umubano w’ibihugu byombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo