Mexique ibonye ibitego bibiri imbere ya Korea y’epfo

Mexique itsinze Korea y’Epfo 2-1 mu mukino Mexique yagaragaje ko ishoboye.

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana Mexique yerekanye ko ifite icyo irusha Korea y’ Epfo haba mu kibuga hagati ndetse no mu kubona intsinzi, kuko byagaragaye ubwo Carlos Vela wa Mexique yabonaga igitego cya mbere ku munota wa 26’ gusa.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 amakipe yombi akomeza guhangana ariko ku munota wa 66’ n’ubundi Javier Hernandez abona icya kabiri cya Mexique, Korea itarabasha kwishakamo igitego, gusa bigeze ku munota wa gatatu mu minota y’inyongera yipfa agasoni ibona kimwe rukumbi cyayo, umukino urangira ari 2-1.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo