BasketBall : U Rwanda rutsinze Mozambique mu mukino wa mbere wa gicuti

Mu mukinbo wa mbere wa gicuti muri BasketBall u Rwanda rutsinze Mozambique amanita 93 kuri 83 ya Mozambique.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ntoya I Remera u Rwanda rubashije kwitwara neza mu gihe ejo n’ubundi hari undi mukino ubahiza ku munsi w’ejo isaa kumi n’ebyiri n’ubundi (6pm) aho wabereye, kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza kuko rwatsinze ikipe ikomeye muri Basketball muri Afurika.

Ikipe y’u Rwanda niyo yaheruka gusanga Mozambique nabwo ubwo hari mu mukino wa gicuti wabaye mu myaka itandatu ishize, kuri ubu amakipe yombi akaba ari mu kwitegura amarushakwa y’ijonjora ategura igikombe cy’Isi kizabera mu bushinwa umwaka utaha.

U Rwanda kugeza ubu ruri kumwe na Central Africa, Uganda na Nigeria mu itsinda rya gatatu. Ni mu gihe kandi bivugwa ko ikipe y’igihugu ya Basketball ishobora kuba igiye kubona umutoza mushya w’umunya Serbia uri no kugaragara ku myitozo y’iyi kipe, ni nyuma y’undi munya serbia Vec nanone watoje ikipe y’igihugu mu myaka irindwi ishize.

Uyu mutoza uvugwa aramutse atangajwe yaba aje asimbuye Moise Mutokambali wahagaritswe ku butoza bw’ikipe y’igihugu ubwo hari mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo