Bigoranye Abadage batsinze Suede

Umukino wahuzaga Suede n’Abadage kuri Fisht Stadium mu mikino y’igikombe cy’Isi urangiye Suede itsinzwe n’Abadage 2-1, nyuma yo kwiharira umupira ku buryo bugaragara.

Umukino watangiye Abadage bari hejuru ya Suede ariko ku ikubitiro ntibyayihira kuko gahunda yatangiranye yo kudatakaza yabangamiwe n’igitego yahise itsindwa ku munota wa 32 gitsinzwe na Ola Toivonen, igice cya mbere kirangira n’ubundi nta gihinditse.

Mu gice cya kabiri Abadage bakoze ibishoka byose ku munota wa 48 babona igitego bigoranye cyatsinzwe na Marco Reus , nyuma yo kugerageza uburyo bwinshi ariko gutsinda byanga.

Byahise bitanga ihurizo ku makipe yombi, yo guhiganirwa iyabasha kubona igitego cya kabiri kibahesha ikinyuranyo nibura kuyakibona mbere, ariko biranga nubwo Abadage bagiye babona uburyo bwinshi ariko bikanga.

Ariko kera kabaye ku munota wa gatanu mu y’inyongera Abadage nyuma y’amarira yari atangiye kugaragara ku kibuga bahise babona igitego gitsinzwe na Toni Kroos, bahindura ibintu ibitego biba 2-1.

Muri iri tsinda Mexique niyo ya mbere n’amanota atandatu, Abadage n’amanota atatu, Suede n’amanota atatu na Korea y’Epfo ku mwanya wa kane nta nota na rimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo