Didier Munyaneza yaje imbere mu irushanwa ryo kuri iki cyumweru

Ubwo hasiganwaga ingimbi, abakuru n’abakobwa muri shampiyona kuri iki cyumweru, Didier Munyaneza ni we waje imbere, nyuma yuko ku munsi w’ejo Areruya Joseph ari we wari wabaye uwa mbere.

Ibintu byahindutse cyane none bitewe nuko abagaragaye ku myanya y’imbere muri iri shampiyona y’igihugu ejo, atari bo baje imbere kuko kuri iyi nshuro aho basiganwe mu mujyi wa kigali, banyura mu mihanda y’i Remera Didier Munyanea yaje imbere, mu ngimbi haza Jean Eric Habimana, mu gihe umukobwa waje imbere yari Xaverine Nirere.

Ku munsi w’ejo Areruya Joseph yaje ku mwanya wa mbere, Tuyishimire Jacqueline aba umukobwa witwaye neza aza imbere y’abandi mu gihe Uhiriwe Byiza Renus yari we waje imbere mu ngimbi, ibintu uyu munsi byahindutse cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo