Rayons Sports yabashije gutsinda 4-0 Sunrise, naho APR itsnda Gicumbi 2-0

Rayon Sports yatsinze biyorohye Sunrise 4-0 mu mukino wa 29 wa shampiyona, naho APR FC itsinda 2-0 Gicumbi mu mukino ubanziriza uwa nyuma.

Rayon Sports itarahiriwe no kubona intsinzi mu bihe bishize yabashije gutsinda ibigera kuri bine ku busa ikipe ya Sunrise (4-0) ku buryo butayigoye kuko igice cya mbere cyarangiye ifite igitego kimwe yatsindiwe na Kwizera Pierrot, mu gice cya kabiri nibwo ibitego byarumbutse kuko Diarra yatsinze bitatu wenyine, ku munota wa 54, uwa 57 n’uwa 61, bituma Sunrise itaha ibitswemo bine ku busa.

Ni mu gihe APR nayo yakinaga na Gicumbi, yayitsinze 2-0 mu mukino wongeraga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, kuko isigaje umukino umwe gusa, ariko nanone nta wa kwanzura kuko AS Kigali nayo igifite amahirwe igihe hari iyaba itaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo