Senegal inaniwe gutsinda Abayapani

Senegal inganyije n’Ubuyapani 2-2 mu mukino Ubuyapani bwari bwahize gutsinda

Uyu mukino wagaragayemo guhangana ku mpande zombi byigaragazaga ko nta kipe iri herjuru y’indi haba mu mikinire, no mu gushaka intsinzi nubwo Senegl ari yo yabanje igitego gitsinzwe na
Sadio Mane ku munota wa 11 gusa.

Iki gitego cyatumye Abayapani bakora iyo bwabaga ngo bikure mu isono, birabahira ku munota wa 34 Takashi Inui
ashyiramo icyo kwishyura, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 71 senegal yongeye kubona intsinzi ku gitego cyatsinzwe na Moussa Wague, bitangira guha icyizere Abanyafurika, ariko Abayapani bahoze badashaka guseba babona icyo kwihyura ku munota wa 78, umukino urangira amakipe yombi anganya 2-2.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo