BasketBall : Ikipe y’u Rwanda itangaza ko yiteguye neza guhatanira kujya mu cy’Isi

Kuwa gatandatu tariki 23 Kamena, nibwo ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze iya Mozambique, amanota 93 kuri 88 ariko ku cyumweru habaho kwigaranzura kwa Mozambique itsinda u Rwanda 81kuri 67., ariko ngo icyizere ni cyose ku Rwanda

Ni mu mikino ya gicuti itegura amajonjora azafasha kumenya amakipe azitabira igikombe cy’Isi muri 2019 kizabera mu Bushinwa aho u Rwanda muri iri jonjora ruri kumwe na Mali, Uganda na Nigeria.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda barangajwe imbere na kapitene wabo Mugabe Arstide bavuga ko nubwo umukino wa gicuti watinze kuba, biteguye neza, cyane ko bahawe ibikenewe byose kugira ngo bazitware neza.

Bimwe mu byo bafite kugeza ubu birimo ibikoresho bikenewe byose nk’inkunga ya Minisiteri y’umuco na siporo kugira ngo bazabashe kwitwara neza, aha bikaba bivugwa ko baba babonye umutoza ushobora kubitaho mu minsi iri imbere waturutse muri Serbia.

Ni mu gihe kandi biteganijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka yerekeza muri Nigeria ahazabera iyi mikino tariki 26 Kamena uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo