Kagere Meddi na Tuyisenge bahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Gor Mahia

Tuyisenge Jacques na Kagere Meddi bakinira Gor Mahia nibo batoranijwe nk’abakinnyi batsinze bitego byinshi muri shampiyona ya Ruhago muri Kenya.

Ni nyuma y’agahigo k’ibitego bigera ku munani byose byatsinzwe muri shampiyona, byashimangiwe n’intsinzi ya Tuyisenge Jacques ejo ku cyumweru ubwo bakinaga Ulinzi Stars.

Aba basore n’ubundi nibo baherutse gufasha ikipe ya Gor Mahia gutwara igikombe cy’irushanwa rya SportPesa Super Cup tariki 10 Kamena uyu mwaka, ubwo batsindaga ikipe ya Simba ku mukino wa nyuma wahesheje Gor Mahia kwegukana Sportpesa ubugira kabiri.

Iyi kipe igomba kuzitabira CECAFA itangaza ko ifite imikino ibiri igomba gukina mbere yo kwerekeza muri Tanzania, ariko ko bazaba bamaze kujyayo umunsi umwe mbere y’irushanwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo