Bebe Cool avuga ko atazi indirimbo za Weasel

Ubwo yari mu kiganiro The Turn Up kuri Tv10, kuri uyu wa kane, umuhanzi umaze kugira izina rikomeye muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba kubera ubuhanga agaragaza mu ndirimbo ze Bebe Cool yatangaje ko nta ndirimbo za Weasel azi ndetse ko APass we ngo amwubakira izina.

Bebe Cool wabajijwe ku bijyanye na Nyakwigendera, Radio wahoze uririmba mu itsinda rya Good Life na mugenzi we Weasel, icyo yaba amwibukiraho, nta kuzuyaza mu magambo make avuga ko yari umugabo, umunyamakuru yaje kongera kumubaza kandi nimba yaba azi indirimbo za mugenzi we Weasel adaciye hirya ahita avuga ko atazizi habe namba.

Uyu mugabo kandi wavuzweho ukutumvikana ndetse no guterana amagambo akomeye n’umuhanzi A Pass nyuma y’ubwishongozi bukomeye bwagiye bugaragara hagati yabo maze Bebe Cool asubiza agira ati :

"hhhhhhhh uriya ni umwana cyane ahubwo aba ashaka kunyubakiraho izina kuko jye namaze kugera kure cyane" .

Moses Ssali wamamaye mu muziki nka ‘Bebe Cool’ ari mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya "Kigali Jazz Junction" gitenganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 kamena 2018 muri Camp Kigali aho azafatanya n’umunya-Afrika y’Epfo Ringo wamamaye mu indirimbo "Sondela".

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo