Perezida Kagame yagarutse ku bambuka imipaka bajya mu bindi bihugu

Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame, arasaba urubyiruko ndetse n’ababyeyi muri rusange kwirinda umuco wo kumva ko bazabonera amaronko mu mahanga.

Avuga ko hari abashidukira ibitangaza babizeza birimo akazi, nyuma bakisanga aho batazi mu buryo bwo kubacuruza.

Ibi Perezida abitangaje nyuma y’iminsi mike hari abanyarwanda basaga 70 bafatiwe muri Uganda barinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bavuze ko ngo bagiye gushaka akazi.

Kimwe mu byo umukuru w’igihugu avuga ko leta y’u Rwanda igiye guhangana na cyo, n’abambuka imipaka, bitwaje ko bagiye guhahira imahanga Kandi bajyanywe n’impamvu zibashora mu kaga.

Perezida wa Repubulika avuga ko ihaho umuntu yaburiye iwabo, adakwiye kwizera ko azaribonera ahandi.

Aha aburira abafite iyo myumvire, kuko hari ingaruka zishingiye ku icuruzwa ry’abantu.

Mu guhangana n’iki kibazo Perezida Paul Kagame, avuga ko giteye inkeke kandi inzego zose zidakwiye kukijenjekera.

Umukuru w’igihugu ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu karere ka Muhanga, yabwiye abanyarwanda ko hari ingamba zafashwe.
Bamwe mu bavuga ko bacurujwe, bavuga ko ahanini ababajyana babashukisha kubabonera akazi keza kazahindura ubuzima bwabo.

Uretse abacuruzwa bigiraho ingaruka, hakunze kumvikana n’abanyarwanda bafatirwa mu bihugu bituranyi bajya mu mitwe y’abashaka guhungabanya umutekano n’umudendezo by’u Rwanda.

Amb.Olivier Nduhungirehe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi gushize kwa 6, yanenze abafite bene izi ntekerezo zo kwijandika mu bikorwa nk’ibi.

Ni umubare inzego z’umutekano zivuga ko uba wiganjemo urubyiruko.
Nubwo aba bari batawe muri yombi mu gihugu cya Uganda, mu cyumweru gishize, hamenyekanya amakuru avuga ko barekuwe, igikorwa u Rwanda ruvuga ko kitari gikwiye, igihe cyose ubutabera butabaryoje uwo mugambi mubisha.

Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru, abanyarwanda 72 bafatiwe muri Uganda nta byangombwa bafite, babagarura mu Rwanda.
Bamwe babwiye inzego z’umutekano muri Uganda ko bagiyeyo ku mpamvu zo gushaka akazi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo