Bebe Cool yakoze igitaramo kitabiriwe na Perezida Museveni

Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool kuwa gatanu w’icyumweru gishize yakoze igitaramo cyo gufasha abana bafite uburwayi bw’umutima, gusa icyatunguranye ni uko nyakubahwa Perezida wa Uganda yagaragaye muri iki gitaramo, umuriro ukaza no kubura hafi iminota 10 Perezida Yoweli Kaguta Museveni akihagera.

Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego ruri hejuru ugereranyije n’ibindi bitaramo uyu mugabo yakoze mbere, ni igitaramo kandi cyarangiye ahagana mu ma saa munani ku isaha yo muri Uganda, mu gihe ubusanzwe ibindi bitaramo bibera mu mujyi wa kampala birangira i saa sita z’ijoro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo