Beyonce Knowles Carter yahishuye ibibazo yagize nyuma yo kwibaruka impanga

Nyuma yuko yibarutse impanga yatangaje ko byamugoye kwiyakira kuko ibice by’umubiri we byahise bihinduka cyane ku buryo yumvaga bimubangamiye nyuma nibwo yatangiye gufata imbuto ndetse n’ibindi biryo byagombaga mu muganyiriza umubyibuho gusa yaje gusanga yibeshya cyane kuko ubu kuriwe arumva aricyo gihe cyo gutuza akakira impinduka zose zishobora kuba ku umubiri we.

Beyonce we ubwe mu magambo ye yaganiriye n’ikinyamakuru vogue agira ati "Nyuma yo kwibaruka bambaze byaratumye ibice by’umubiri wanjye bisa nk’ibihindutse ku buryo numvaga mbangamiwe cyane, gusa nyuma naje gusanga ari ubujiji kuko imyaka ngezemo niyo gutuza nkakira impinduka zose zishobora kumbaho kuko ubu amabere yanjye yariyongereye, amatako n’ibindi, mbese muri make ndabyibushye kandi ngomba kubyakira".

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo