Herman Julian niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda, Samuel Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2018 ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2018, aka gace katwawe na Herman Julian ukinira ikipe Team Embrace the World.

Aka gace kavaga Huye kerekeza i Musanze amagare yanyuze i Muhanga akomeza Ngororero akomereze Mukamira na Byangabo mbere y’uko bageze mu mujyi wa Musanze.

Herman Julian ku ntera y’ibirometero 199 na metero magana arindwi yasize abandi akoresheje amasaha atanu n’iminota 11 n’amasegonda ane mu gihe uwamukurikiye, Umunyamerika Lozano yamurushije amasegonda umunani kuko we yakoresheje amasaha atanu, iminota 11 n’amasegonda 12.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 abasiganwa bahagurutse I Musanze berekeza I Karongi aho bazaca mu karere ka Rutsiro ku ntera ingana n’ibirometero 135 na metero 500.

Uko bakurikiranye ku gace ka Huye-Musanze :

1. Herman Julian 5h,11’04”
2. Lozano 5h,11’12”
3. Beneke Calvin 5h,11’12”
4. Doring Jonas 5h,11’14”
5. Ndayisenga Valens 5h,11’15”

Urutonde rusange nyuma y’uduce 3 :

1. Mugisha Samuel 10h,34’00 »
2.Uwizeye Jean claude 10h,34’21”
3.HaileMichael Mulu 10h,34’21”
4. Lozano Riba David 10h,35’55”
5.Doring Jonas 10h,36’07”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo