Basketball : Abangavu batarengeje imyaka 18 berekeje i Maputo mu mikino Nyafurika

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abangavu batarengeje imyaka 18 yahagurutse i Kigali sa cyenda z’urukerera kuri uyu wa 8 Kanama 2018 aho bagomba kwitabira imikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 izabera mu gihugu cya Mozambique guhera Tariki 10 Kanama kugeza tariki 19 Kanama 2018.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mushumba Charles avuga ko imyiteguro yagenze neza cyane ko abakinnyi bagiye babona imikino myinshi yaba iya shampiyona ndetse n’amarushanawa ahuza ibigo by’amashuli.

Ati “Imyiteguro yagenze neza nta mvune, urebye imikino ya gicuti dusa nk’aho tutayikinnye kuko twari dufite iya shampiyona hari n’iyo twashatse gukina ariko twarebaga urwego abakinnyi bariho kuko kuva twava Tanzania abakinnyi bahise bajya mu mikino ihuza ibigo by’amashuli bavamo tujya muri shampiyona dukina na Playoffs urebye imikino twarayikinnye ihagije”.

Ibihugu umunani nibyo bizaba byitabiriye iyi mikino aho harimo nka Mali, Mozambique, Angola, Cape Verde ,DR Congo, Egypt ,Rwanda na Uganda.

Urutonde rw’abakinnyi 12 umutoza w’u Rwanda yahisemo gukoresha :

1.Iryimanivuze Deborah
2.Butera Hope
3.Butera Patience
4. Mugisha Uwera Benigne
5. Ineza Ndahiro Stella
6. Mwizerwa Faustine
7. Ineza Sifa Joyeuse
8.Murekatete Bella
9. Uwase Mpogazi Chance
10. Izadufasha Manishimwe
11. Mutesi Noella
12. Uwimana Clementine

Mushumba Charles niwe mutoza mukuru akaba yungirijwe na Habimana Mugawaneza Claudette.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo