Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Kuri uyu wa gatatu abasiganwa bavuye mu Karere ka Musanze basoreza mu Karere ka Karongi, ubwo hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda ya 2018 aho kegukanwe n’umunyameriaka Rugg Timothy, gusa Mugisha Samuel yagumanye umwenda w’umuhondo.

Abasiganwa basiganwe ibirometero 135 na metero magana inani (135,8 km), bakaba banyura mu Karere ka Rutsiro, bahingukira i Karongi.

Rugg Timothy yakoresheje amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 25 mu gihe umunyarwanda Hakiruwizeye Samuel wamukurikiye we yakoresheje amasaha tatatu n’iminota 33 n’amasegonda 35.

Batanu ba mbere ku gace ka Musanze-Karongi :

1. Rugg Timothy 3h,31’25"
2. Hakiruwizeye Samuel 3h,33’35"
3.Munyaneza Didier Mbappe 3h,33’49"
4.Losano riba David 3h,33’49"
5.Uwizeye Jean Claude 3h,33’53"

Batanu ba Mbere ku rutonde rusange bayobowe na Mugisha Samuel :

1.Mugisha Samuel 14h,07’
2.Uwizeye Jean Claude 14h,08’14"
3. Hailemichael Mulu 14h,08’14"
4.Losano RIBA David 14h,09’
5.Doring Jonas 14h,10’ 44"

Kuwa kane abasiganwa barahaguruka mu Karere ka Karongi basoreze mu Karere ka Rubavu aho bazasiganwa mu gace ka gatanu ahareshya na km 95.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo