Mukura yasezereye APR FC mu rugo

Mukura Victory Sports yongeye gusezerera APR FC igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ikipe y’i Huye yakomeje ku gitego cyo hanze ni nyuma yo kunganya igitego 1-1 kuri Stade Regionale i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza wari wabereye i Huye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu w’umukino, igitego cyatsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina.

Mukura Victory Sports yakinnye neza mu gice cya kabiri cy’umukino, yishyuye igitego ku munota wa 77 w’umukino ku mupira Mutebi Rachid yahawe ari kumwe na Nsabimana Aimable na Buregeya Prince maze ku gusohoka nabi kwa Kimenyi Yves, uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yishyurira ikipe y’i Huye.

APR FC yashakaga igitego cyayicungura mu minota ya nyuma, basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakubitaga inkokora Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 87, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Mukura yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2009 nabwo isezereye APR FC, ndetse ni ku nshuro ya kane bageze ku mukino wa nyuma kuva iri rushanwa ryiswe igikombe cy’Amahoro nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ahandi ni mu 1999, 2005 na 2009.
Icyo gihe mu 2009, umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, bageze i Huye banganya igitego 1-1.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo