Ese uzi uburyo wakoresha ngo ukure umuhumuro w’amafi ku ntoki ?

Ese ujya umenya uburyo wakuraho umuhumuro w’amafi ku ntoki ? Dore ibyo wakoresha : indimu, ikirayi gihase, vinaigre, inzoga ya rufuro cyangwa vin(umuvinyu).

Uburyo bwa mbere : Nyuma yo kurya ifi cyangwa kuyiteka ufata indimu wakasemo uduce ukadukuba mu ntoki usa nkukora massage, hanyuma ukabirekeraho nk iminota icumi ukabona koga amazi y’akazuyazi.

Uburyo bwa kabiri ;ni ugufata ikirayi gihase ukagikubisha mu ntoki, amazi y ikirayi azwiho kurwanya umuhumuro mubi. Nyuma ubirekeraho nk’iminota icumi ukabona koga amazi meza.

Uburyo bwa gatatu:Ni ugufata akayiko ka vinaigre warangiza ukayoga mu ntoki ukabona koga amazi asanzwe n’isabune.

Uburyo bwa kane : Inzoga y’urufuro(biere) nayo ifasha cyane mu kuvana impumuro mbi mu ntoki cyangwa se vin(umuvinyu) ubikaraba mu ntoki buhoro buhoro warangiza ukaza koga amazi meza n’isabune.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo