Menya uburyo bwo guteka Crepe

Menya uburyo bwo guteka crepe ibikoresho, ifarini, amata, isukari, Margarine, indimu, amagi

Uko bikorwa
.Banza ufate ifarini bitewe n’abantu ushaka kugaburira uyishyire mu gisorori
.Mena amagi uyashyire muri ya farini nurangiza ushyiremo amata, isukari, ufate indimu uyirape ushyiremo udushishwa twayo duke warapye.

.Bivange ku buryo ubona ko binoze kandi ko uruvange rutabaye amazi ndetse ntibinafate cyane.

.Umva neza niba isukari ari iyo niba ugomba kongeramo wongeremo nta kibazo
.Shyushya ipanu ujye ushyiramo ka margarine gake cyane noneho ukoreshe nk’ikiyiko kinini ujye udahaga bike bike ku buryo bingana n’umureti mu i panu, ujye uhindura nkuteka umureti kandi ucunge neza itaza gushiririra.

.Bigenze gutyo n’izindi zose. Crepe ziribwa zishyushye ufite ubuki cyangwa confiture wayisigaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo