Umudage Hellman Julian yongeye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2018


Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kanama 2018 abakinnyi b’umukino w’amagare 68 bari muri Tour du Rwanda, nibo bahagurutse i Karongi berekeza Rubavu ku gace ka gatanu,umunya Hellman Julian akaba ariwe wahageze yanikiye abandi.

Hellman Julian wari wanatwaye agace ka gatatu kavaga Huye kugera Musanze,ku nytera y’ibirometero 95 yakoresheje amasha 2 n’iminota 27 ndetse n’amasegonda 34 akaba yasize Mugisha Samuel wahise agumana umwenda w’umuhondo amasegonda 3 gusa.

Uko bakurikiranye ku gace ka gatanu ka Karongi-Rubavu :

1. Hellman Julian 2h,27’34 
2. Julius Jayde 2h,27’34
3.Losano Riba David 2h,27’36
4.Munyaneza Didier Mbappe 2h,27’37
5.Uwizeye Jean Claude 2h,27’37

Urutonde rusange uteranyije ibihe by’uduce dutanu :

1.Mugisha Samuel 16h,35’30"
2.Uwizeye Jean Claude 16h,35’31"
3.Hailemichael Mulu 16h,35’54"
4.Lozano Riba David 16h,37’20"
5.Doring Jonas 16h,37’43"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo