Leonardo Dicaprio arabarizwa mu Rwanda aho yaje mu bikorwa byo gukina filime mbarankuru ivuga ku mukino w’amagare mu Rwanda

Amazina ye ni Leonardo Wilhelm Dicaprio, ubusanzwe akaba akora umwuga wo gukina amafilime ndetse akaba yarakinnye filime yakunzwe n’abantu benshi izwi ku izina rya Titanic kugeza magingo aya arabarizwa mu Rwanda aho yaje mu bikorwa byo gukina filme mbarankuru ivuga ku mukino w’amagare mu Rwanda.

Iyi filime mbarankuru igiye gukinwa n’uyu mukinnyi kabuhariwe muri uyu mwuga biteganyijwe ko hazagaragaramo n’umukobwa w’umusirikare muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse mu mwaka ushize wa 2016 akaba yarambitswe ikamba rya Miss USA uzwi nka Deshauna Barber. Si we wenyine ahubwo hazaba harimo na Miss Stephanie Del Valle nawe wambitswe ikamba rya Miss World mu mwaka wa 2016.

Iri tsinda rinini ririmo ibi byamamare byose byaturutse muri Amerika rikaba rizafashwa muri iyi filime na Sosiyete ikomeye itunganya amafilime atandukanye izwi ku izina rya Paramount. Kugeza ubungubu iri tsinda ry’ibyamamare ryasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa kane, rirabarizwa muri kamwe mu duce tugize ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, mu Kinigi.

Boyer washinze akaba anayobora umushinga wa Team Rwanda Initiative ndetse akaba ari nawe mutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare niwe iyi filime izaba ishingiyeho ndetse hakaba hazagaragaramo bamwe mu bakinnyi bakina uyu mukino w’amagare b’abanyarwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo