RGB irasaba abatanga service kuzamura urwego bazitangaho

RGB irasaba abatanga service kuzamura urwego bazitangaho kuko aricyo cyiciro cyiza ku mwanya wa nyuma mu mubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’imiyoborere RGB bwatangajwe ku nshuro ya gatanu ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi nka Rwanda Governance Scorecard mu gihe umutekano uza ku mwanya wa mbere.

Iki cyeregeranyo kiba kigamije kugaragaza uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda ndetse no gutanga inama aho bitagenze neza kigakorwa mu nkingi 8 zirimo uko umutekano uhagaze kureba uko ubuyobozi bushingiye ku mategeko, ubwisanzure mubya politique kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo n’izindi, iyaje ku mwanya wa mbere ni umutekano aho ufite amanota 94.97% wazamutseho amanota abiri.

Dr Usengimana Felicien ushinzwe ubushakahsatsi muri RGB yavuze ko muri rusange amanota yazamutse bagereranyije n’ibihe byashize ariko kuri ubu igikwiye kongerwamo imbaraga ari ibijyanye no gutanga service biza ku mwanya wa nyuma kuko bifite amanota 74.25, ngo cyane cyane icyabimanuye ni ukuba service zitangwa mu miryango itari iya leta bafite amanota makeya cyane.

Umuvugizi w’imiryango itari iya leta SEKANYANGE Jean Leonard radio na TV 10 byamubajije icyo nka bagiye gukora ngo iki kinegu kibaveho
muri ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi nka Rwanda Governance Scorecard RGB yagaragaje ko ibijyanye no kurwanya ruswa no kuyikumira byatakaje amanota 2.84 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2017, imiryango itari iya leta ivuga ko urwego rw’inkiko rukwiye guhagurukira guhana bagaragayeho ruswa kugira ngo ubutaha amanota aziyongere .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo