Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko hakiri imbogamizi mu kurandura ibibangamira uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, iratangaza ko hakiri imbogamizi mu kurandura burundu ibibangamira uburenganzira bwa muntu, birimo nk’ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse n’irikorerwa abana.

Bimwe mu bibazo bikibangamiye uburenganzire bwa muntu, nk’uko bigaragazwa na komisiyo ibishinzwe harimo ihohoterwa rigikorerwa mu miryango, irikorerwa abana nko gufatwa ku ngufu, ibibazo by’imanza zitarangizwa neza bishobora kuganisha ku karengane.

Hari kandi aho abaturage bagitinya kugana ubutabera akenshi bakaba bakihanira, ndetse n’imwe mu miryango ikigira imyumvire yo guhishira ibyaha biba byahakorewe cyane cyane nk’ibyihohoterwa.

NIRERE Madeline, Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego ngo bicike burundu.

Iyi komisiyo ivuga ko mu myaka 19 imaze igiyeho yakoze byinshi bijyanye no kwigisha abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo. Ibi bigaragarira mu bumenyi abantu bafite ku burenganzira bwa muntu no kubaha umuco wabwo. Uburenganzira ku butabera no kurwanya akarengane ako ariko kose.

Muri iyi myaka 19 hagiye haba impinduka mu nshingano z’iyi komisiyo iheruka ikaba ari iyemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Mutarama 2018 yayihaye inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’iyicarubozo.

Muri izo nshingano iyo Komisiyo yahawe ububasha bunini bwo gukurikirana, kugenzura, gukora ubukangurambaga, kurinda Abanyarwanda igishobora cyose kwitwa iyicarubozo no gusura ahantu hose batekereza ko hashobora gukorerwa iyicarubozo.

Ni nyuma y’uko amahanga yandikaga raporo n’ibyegeranyo bigaragaza ko mu Rwanda hari iyicarubozo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo