Ingabire Victoire yahamije ko ashyigikiye Kandidatire ya HON. Mushikiwabo muri OIF

Ingabire Victoire n’ishyaka ryinshi yahamije ko ashyigikiye kandidature ya Madamu Louise Mushikiwabo, Umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, OIF.

Ni ku munsi w’ejo nyuma yuko Urukiko Rukuru rwahaga agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara n’Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline bemererwa kurekurwa by’agateganyo, Ingabire Victoire yagararije ko ashyigikiye ubuyobozi bw’igihugu ndetse ko izi mbabazi zitanzwe zikura icyo yita icyasha ku gihugu.

Nyuma y’aya magambo agaragaza ko yumvise umuburo wa Perezida Kagame wo gutuza agafatanya n’abandi kubaka igihugu, yongeyeho ko anashyigikiye kandidature ya Honorable Madame Louise Mushikiwabo.

Ati "Mboneyeho n’umwanya wo kwibutsa ko u Rwanda rufite umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo nshyigikiye kandidatire ye, ntekereza ko ibimaze gukorwa muri iyi minsi bigaragaza ko turi kujya mu cyerekezo cyiza".

Ingabire Victoire uherutse guhabwa imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko yifuza gufatanya n’abanyarwanda gukuraho icyasha gishyirwa ku gihugu ko nta bwisanzure buhari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo