Minister Uwihanganye avuga ko akunda indirimbo za Bull Dog

Mu kiganiro "The Interview" gica kuri TV10 na Radio10, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minsiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko akunda indirimbo z’umuraperi Bull Dog.

Ubwo hari kuwa kane w’icyumweru gishize, ubwo yari mu kiganiro The Interview, Minister Uwinganye wamenyekanye nka Ally Jado, yabajijwe byinshi bitandukanye, ariko baza no kugera ku bijyanye no kwidagadura, avuga ko akunda indirimbo zo mu Rwanda, adakunda kumva izo hanze.

Nyuma yo kugaragaza ko akurikura umuziki wo mu gihugu, ndetse akunda kuwumva kandi ko n’indirimbo zisohoka azikurikira, yanatangaje ko mu bahanzi akunda Bull Dog aza imbere, bitewe nuko akunda uburyo aririmba.

Uretse Bull Dog, avuga ko abana be batangiye kumukundisha abandi bahanzi barimo Yvan Buravan n’abandi abana be bakunda.

Minister Uwihanganye yigeze kuba umunyamakuru mu bitangazamukuru bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo na Radio10.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo