USA : Abantu 20 bari bagiye mu munsi mukuru w’amavuko baguye mu mpanuka

Abantu 20 bari bagiye mu munsi mukuru w’amavuko baguye mu mpanuka y’imodoka muri leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka ya limousine 2001 Ford Excursion yabaye kuwa Gatandatu, ubwo yananirwa guhagarara mu ihuriro ry’umuhanda wa State Route 30, ikagonga imodoka yari muri parking.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya New York, Chris Fiore, yavuze iyi ariyo mpanuka y’imodoka ikomeye, ibayeho kuva mu 2009, dore ko yahitanye abantu 18 bose bari muri limousine ndetse n’abanyamaguru babiri bari hafi y’imodoka yagonzwe.

Indi mpanuka ikomeye yaherukaga kuba muri Amerika, ni iyabaye muri Gashyantare 2009, ubwo indege ya Colgan Air, yagwaga mu gace ka Buffalo i New York igahitana abantu 50.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo