Ubushinwa : Meng Hongwei wari ukuriye Polisi mpuzamahanga yeguye ku miromo ye

Meng Hongwei wari umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga-Interpol, yeguye ku miromo ye nyuma y’aho Ubushinwa, butangarije ko ari bwo bwamutaye muri yombi, nyuma yaho aburiwe irengero mu kwezi gushize.

Iki gihugu kivuga ko yakorwagaho iperereza n’akanama gashinzwe kurwanya ruswa mu kugenzura ko yarenze amategeko y’u Bushinwa nubwo hatatangajwe uburyo yanyuranyije nayo.

Meng asanzwe afatwa nka Minisitiri w’Umutekano wungirije mu Bushinwa. Yari amaze iminsi yarabuze nyuma y’aho yavuye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, ahari icyicaro cya Interpol akajya mu Bushinwa.

Umuryango we wari wavuze ko utari warigeze umenya irengero rye, kuva yava ku Cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku wa 25 Nzeri uyu mwaka wa 2018.

Umugore we witwa Grace Meng, akaba yari yabwiye itangazamakuru ko akeka ko ubuzima bw’umugabo we, buri mu kangaratete.

Uku kuburirwa irengero kw’uyu mugabo, kwari kwateje impagarara, kuko kuwa Gatandatu, Interpol yari yasabye u Bushinwa gusobanura ibye, aho yavugaga ko ihangayikishijwe n’ubuzima bw’Umuyobozi wayo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo