Ngororero : Bavuga ko amakimbirane aterwa n’imicungire mibi y’umutungo mu muryang

Mu gihe hirya no hino amakimbirane yo mu ngo akomeje kwiyongera bamwe baravuga ko aterwa n’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango.

MUHAWENIMANA Vestine na UKWIZABIGIRA Abdul ni umwe mu miryango ituye mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero ibanye mu makimbirane.

Uyu mutegarugori uri mu kigero cy’imyaka 35 aravuga ko bigoye kuba yahasanga umugabo we kuko agenda mu gitondo akaza mu gicuku , ibi bigakurikirwa no gushyamirana.

MUHAWENIMANA avuga ko kugenzura umutungo w’urugo nabi ari kimwe mu bikurura amakimbirane agirana n’umugabo we kabone naho basezeranye byemewe n’amategeko nyuma yo kubana.

Uretse kuba imitungo ayigaragaza nka kimwe mu bikurura amakimbirane ngo ubusinzi no gucana inyuma nabyo byiyongera kuri iyi ngingo bikatsa umuriro wayo, ibyo agaragaza nk’ubuzima bushaririye.

Bamwe mu baturanyi ba Muhawenimana bemeza ko uyu muryango uhora mu makimbirane gusa ngo inzego z’umutekano zigatabara.

Ni mugihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana amajwi y’abatabaza ku makimbirane yo mungo atuma bamwe bahitana ubuzima bw’abo bashakanye, ibi bikambika ikanzu y’uburere bucagase ku rubyaro rubakomokaho.

Uko biri kose ariko bisa nkaho hakenewe imbaraga zirenze izisanzwe mu bukangurambaga mu gukumira aya makimbirane kuko afite ingaruka zitagira umupaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo