Nyanza : Kutagira umuriro w’amashanyarazi byabahejeje inyuma mu iterambere

Abatuye mu bice bitagira umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyanza baravuga ko byahejeje inyuma mu iterambere, bagasaba ko bahabwa umuriro nabo bagatera imbere.

Abatuye mu Tugari turimo Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma n’igice cy’Umurenge wa Busasamana, baravuga ko bibaza impamvu umuriro w’amashanyarazi utabageraho nk’abandi.

Abo ku isantere ya Mubuga bo basanga barasigaye inyuma bakumva ubuyobozi bwari bukwiye kubibuka nabo bakabasha gutera imbere.

Kajyambere Patrick, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza, avuga ko bari gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bice by’amayaga kandi ngo uko ubushobozi bugenda buboneka n’ahandi bazawubona.

Hirya no hino mu Rwanda hari ibice bitari byagira umuriro w’amashanyarazi, mu gihe intego ya leta ari uko muri 2024 uzaba uri hose ijana ku ijana bivuye ku kigero cya 34, 5%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo