Uganda : Kubera igitutu cy’ababyeyi be yahisemo gukora ubukwe wenyine

Lulu Jemimah w’imyaka 32 ukomoka muri Uganda, yakoze ubukwe wenyine adafite umugabo. Ni nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu n’ababyeyi be bamusaba kwerekana umuhungu bateganya kurushinga.

Aka gashya Lulu yagakoze kuwa 27 Kanama 2018, mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byabereye muri Quepasa Bar ahitwa Kisementi muri Kampala.

Icyemezo cy’uyu mukobwa wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Oxford mu Bwongereza cyatunguye ababyeyi be, kuko yahisemo gukora ubukwe nta mugabo afite ngo akunde abikize kubera igitutu bamushyiragaho.

Lulu yatiye ikanzu, akora ubukwe bwa gakondo ndetse anavuga ijambo imbere y’abagera kuri 30 babwitabiriye nubwo umukwe atari ahari. Yavuze ko ababyeyi be batunguwe n’icyemezo cye ariko cyari gikwiye ndetse kimubereye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo