Intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubushinwa ishobora gutera Ubukene bukabije ku Isi

Ikigega mpuzamahanga cy’imari- FMI, kivuga ko intambara y’ ubucuruzi ikomeje hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa ishobora gutera Ubukene bukabije ku isi, ndetse n’urwangano rukabije hagati y’ibi bihugu byombi.

Mu isesengura ry’ubukungu bw’isi, iki kigega FMI giherutse gukora, cyamanuye ku gipimo cyo hasi uko giteganya ko ubukungu bw’isi buziyongera, muri uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.

FMI ivuga ko intambara mu bucuruzi hagati y’Amerika n’ubushinwa ikomeje gukaza umurego, yashegesha ubukungu bw’Isi ku buryo kubuzamura byagorana.

Byo kwihimura, Ubushinwa buherutse gutangaza imisoro mishya ku bicuruzwa biva muri Amerika, ingana na miliyari 60 z’amadolari y’Amerika.
Ni imisoro ku bicuruzwa birimo n’umwuka karemano uhindurwamo igisukika utunganyirizwa muri leta zizwiho gushyigikira Perezida Donald Trump w’Amerika.

Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize kwa cyenda, Amerika yatangiye gusoresha imisoro ingana na miliyari 200 z’amadolari y’Amerika, ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, cyatangaje ko kuri ubu ubukungu bw’Isi byitezwe ko buziyongera ku gipimo cya 3.7% muri uyu mwaka wa 2018, no mu mwaka utaha wa 2019. igipimo kiri hasi y’icyari cyitezwe cya 3.9% cyari cyatangajwe n’iki kigega mu kwezi kwa karindwi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo