Ku munsi wahariwe umwana w’umukobwa haganiriwe ku bibazo bibugarije

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange rwugarijwe n’ikibazi cyo kuba abana b’abakobwa bakomejwe gusambanywa abandi bagaterwa inda Presidente w’inteko ishinga amategeko arasaba abakobwa kudahishira ababasambanyije bakanabatera inda ndetse akibutsa n’ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana babo, ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana b’abakobwa.

Uyu munsi mu Rwanda wizihijwe abana b’abakobwa bagera ku 17500 barasambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka umwe gusa, abanyeshuri biga mu yisumbuye bahuriye mu cyumba cy’ingoro y’inteko ishinga amategeko maze bagaragaza bimwe mu byakorwa ngo abana babakobwa bareke gusambanywa ndetse no guterwa inda imburagihe bisa n’ibyabaye icyorezo.

Bamwe mu bari bahari babwiye radio na tv 10 ko hari abana b’abakobwa baterwa inda bagatinya kuvuga abazibateye ngo bahanwe kubera ubwoba bwo guhabwa akato n’umuryango nyarwanda ariko kandi ngo hari n’ababyeyi bacitse intege mu gutanga impanuro ku bana babyaye.

Minisitiri w’iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance we asanga abakobwa bakwiye gufata iya mbere mu kwirinda ababashuka ahubwo bagakuriza inama bahabwa n’ababyeyi kandi bakiga ngo bazatere imbere.

Perezidante w’inteko ishinga amategeko Hon. Mukabarisa Donatille avuga ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo uburere bw’umwana w’umukobwa bugerweho ariko bagakomwa mu nkokora n’abagabo batera abana inda abandi bakabasambanya, ibi nibyo aheraho asaba abokobwa gufatanya na basaza babo bagatinyuka kuvugu ababateye inda bagahanwa.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abakobwa ubaye mu gihe abana b’abakobwa batewe inda batarageza ku myaka 18 mu Rwanda banga na 17500 naho muri Afurika igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abana batewe inda bakiri bato ni Niger ifite abagera kuri, 203.604 ku 100,000, umubare munini w’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri batoya ugaragara mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo