Huye : Ababyeyi bahangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu

Ababyeyi batandukanye bo mu Karere ka Huye baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu kuko inyuranye niyo bo bari bafite mu gihe cyabo.

Aba babyeyi bavuga biterwa n’imyumvire yabo ariko ko bari bakwiye guhinduka bagakurikiza uburere nkubwo bahawe, ariko ngo ahanini biterwa n’uburere ababyeyi baba barabahaye.

Hirya no hino mu gihugu hari ababyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’ubu ku buryo bo basanga binyuranye no mu bihe byabo, bo bakiri bato.

Aba babyeyi hari abasanga bitari mu rubyiruko rwose kuko ngo hari ababiterwa nuko batahawe uburere n’ababyeyi babo.

Umwe mu rubyiruko we asanga abatumvira ababyeyi akenshi ngo babiterwa n’ibiyobyabwenge.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo