Oda Paccy yavuze ko nubwo yambuwe izina ry’ubutore ntacyo umutima umushinja

Odda Pacy avuga ko itangazo ryasohowe na Komisiyo y’itorero yaribonye nk’uko abandi baribonye ko nta kirenzeho yigeze amenyeshwa, kandi ko nubwo yambuwe izina ry’ubutore we ntacyo umutima umushinja.

Mu kiganiro Zinduka ubwo yabazwaga uko yakiriye icyemezo cyafashwe na Bamporiki Eduard nk’umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero, nuko yiyumva muri sosiyete Oda Pacy yatangaje ko nta kirenze yifuza gutangaza, ariko ko yumva ntacyo umutima umushinja.

Ati " Ndiyumva neza, indirimbo yanjye ifite ubutumwa keretse niba umuntu atazongera kuririmba kurwanya ibiyobyabwenge".

Oda pacy yambuwe izina ry’ubutore ejo tariki 24 Ukwakira mu itangazo ryashyizwe hanze na Eduard Bamporiki, bitewe nuko yashyize hanze ifoto ibangamiye Indangagaciro z’umunyarwandakazi iteguza indirimbo ye nshya yise #ibyatsi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo