Christopher yemeza ko gukorera amafaranga menshi mu muziki bigendana nuko umuhanzi yemeza abantu

Christopher Muneza avuga ko kuba umuhanzi yaca amafaranga make, undi agaca menshi ku gitaramo, biterwa ahanini n’agaciro k’umuhanzi ndetse n’ako aha akazi akora.

Ubwo yari mu kiganiro "The overdrive" kuri Radio10 kuwa kabiri w’iki cyumweru, Christopher yabajijwe uko afata kuba umuhanzi yaca 2,000,000 frw aho ari buririmbe, undi agaca 600,000 frw.

Ati "Nta hantu bitaba ariko ikintu kimwe kibikuraho, ni akazi, kuko niba uhembwa amafaranga utishimiye ntabwo urakonvenka abantu, gukora akazi gakonvenka abantu nicyo kintu kizatuma uzamura amafaranga ukorera".

Christopher yabajijwe amafaranga yahembwe yamushimishije kuva yakwinjira mu muziki, avuga ko ayamushimishije ari 10,000 frw yahawe ubwo yaririmbaga bwa mbere akiga mu mashuri yisumbuye, andi ni 500,000 frw yahawe ubwo bari batumiwe na Presidence.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo