U Rwanda rwasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye na Alibaba Group

U Rwanda rwasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye na Alibaba Group, ashingiye ku itangizwa ry’urubuga eWTP (electronic World Trade Platform). Ni urubuga ruzafasha ibigo bito by’ubucuruzi n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga ryifashisha internet.

Ni amasezerano atatu abumbye ubufatanye buri mu ngingo enye arizo : ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga eCommerce, kongera ubumenyi capacity building, ubukerarugendo ari byo Tourism ndetse no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ePayments.

Umunyemari ukomoka mu Bushinwa Jack Ma (akaba na nyiri sosiyete ya Alibaba Group yavuze impamvu bahisemo gukorana n’u Rwanda barutoranya mu bindi bihugu by’afurika.

Perezida Paul Kagame yashimye iyi sosiyete yemeye gufasha u Rwanda kuva mu itsinda ry’ibihugu bikennye ku Isi mu gihe hari abandi bagenda biguru ntege bakeka ko icyo Afurika ikeneya ari inkunga n’imfashanyo.

Avuga ko aya masezerano y’ubufatanye aha umukoro ukomeye urwego rw’abikorera bo mu Rwanda, rwo kongera umusaruro w’ibyo bakora ariko nanone ntibibagirwe ubwiza bwabyo bureshya isoko ry’ubushinwa.

Mushimiyimana Eugenie, Umuyobozi wungirije wa PSF avuga ko abacuruzi bo mu Rwanda batangiye kwagura isoko ry’ibyo bakora. Gukorana na Alibaba Group ngo biratuma bongera imbaraga.

Aya masezerano y’ubufatanye azakorwa binyuze mu bigo bigize Alibaba group bya Tmall Global ikora ubucuruzi mpuzamahanga bukoresha ikoranabuhanga, Fliggy itanga serivise zijyanye n’ingendo mu bihugu ndetse no kwamamaza iby’ubukerarugendo, Alipay ikoreshwa mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga na Alibaba Business school.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo