South Sudan : Haraye ahabaye ibirori byo kwishimira amasezerano y’amahoro hagati ya Dr Rieck Machar na Salva Kiir

Nyuma y’aho umukuru w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan y’epfo, Muri Sudan y’Epfo, haraye ahabaye ibirori byo kwishimira amasezerano y’amahoro, yashyizweho umukono na Dr Rieck Machar na Salva Kiir.

Ni ibirori umukuru w’igihugu Salva Kiir, yari yatumiyemo abakuru b’ibihugu byo mu Karere, abahagarariye inyeshyamba, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Sudan y’Epfo.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa-RFI, yavuze ko imbere y’abari bitabiriye ibi birori, Rieck Machar wari umaze imyaka ibiri mu buhungiro, na Salva Kiir, bongeye kugaragaza ubushake bwo gushyigikira amahoro mu gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo