Minisiteri y’Ibikorwaremezo igiye gutangira ubukangurambaga bugamije gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iravuga ko igiye gutangira ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, mu gihe abikorera bakora ibijyanye no gucuruza ibicanwa bitangiza ibidukikije bo bavuga ko kimwe mu bituma bihenda ari uko nabo aho babikura bibahenda.

98% by’abakoresha ibikomoka ku biti birimo inkwi n’amakara mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi. Kuba ari byo bakoresha bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije ndetse no kwangiza ubuzima bw’abantu aho bashobora guhura n’indwara z’ubuhumekero. Imibare igaragaza ko abakoresha izindi ngufu nka gaz, palette na briquette ari 2% gusa.

Muri rusange imwe mu mbogamizi itangwa n’abaturage kukuba batitabira gukoresha uburyo butangiza ibidukikije ni ukuba bigihenze bakabifata nk’ibyabishoboye , uhagarariye abacuruza ibijyanye n’ibicanwa bitangzia ibidukikije avuga ko kimwe mubituma ibibicanwa bigihenze ari ukuba aho biva barangura bahenzwe kuko hatariyongera umubare w’ababikoresha

Minisitiri w’ibikorwaremezo Ambasaderi Claver Gatete avuga ko nka leta ubu batangiye ubukangurambaga bahereye mu bigo binini babashishikariza gukoresha biogas na gaz ku buryo bagabanya ibicanwa byangiza ibidukikije naho ku batuye mu byaro bo barimo kubashishikariza gukoresha Imbabura zikoresha ibicanwa bikeya.

Leta y’ u Rwanda iteganya ko mu guhangana n’ikibazo cy’igiciro cyayo gaz usanga kiri hejuru, hari gukurwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ku bacuruza gaz. Uretse izi ngamba zigamije kugabanya ibiciro kandi, hari no kwigwa uburyo hashyirwaho Ikigega cy’ingoboka kizabikwamo gaz ku buryo nta kibazo cyo kuba yabura cyabaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo