Nyagatare : Bahangayikishijwe n’imiti y’amatungo itujuje ubuziranenge

Bamwe mu borozi b’amatungo by’umwihariko ab’inka mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe nuko bagura imiti y’amatungo bagasanga itujuje ubuziranenge, bituma itavura indwara z’ugarije amatungo yabo.

Muri iyi ntara by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare usanga hari umubare munini w’aborozi biganjemo cyane ab’inka bavuga ko bahura n’ikibazo gikomeye cy’uko bagura imiti yo kuvura indwara y’uburondwe bwibasira amatungo yabo ariko bagatungurwa nuko adakira iyi ndwara.

Bwana Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’uburasirazuba avuga ko iki kibazo cy’indwara y’uburondwe bwibasira amatungo impamvu idakira atari imiti itavura ahubwo ngo nuko aba borozi batita ku matungo yabo uko bikwiye ngo bibaye uku iki kibazo cyakemuka.

Muri Farumasi 18 muri 52 zo mu turere 9 zakorewemo iri genzura ngo zasanzwemo imiti yarengeje igihe, ifite amazina atandukanye n’ibyo ipfunyitsemo n’ibindi, iyi miti ikaba yari ifite agaciro k’agera kuri miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo